Lyrics into Song 歌詞產生器 價格 我的歌曲

Yezu wizuye Nyeza Ndizanye V2

Song generated By ✨LyricsintoSong.com

Song Cover
v1

@ Nyirimanzi Jean Claude

2026-05-15 03:18:33

歌詞

Yezu wizuuye, kandi Mwami wanjye,
Ndagushimira, kandi ndagusingiza,
Uri Nyirimpuhwe, kandi ukamba hafi,
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.

Iyo ninjiye iwaawe, nza nziko ngusanga;
Nkaza mvuga nti: Nyeza ndizanye;
Umbabarire ibyaha byanjye;
Maze ngusingize mfite amahoro.
Maze ngusingize mfite amahoro.

Mubyo ntekereza, no mu byo mvuga;
Mu byo nkora, n'ibyo nirengagiza gukora;
Ngucumuraho kenshi, kandi birambabaza;
Yezu wanjye, nsabye imbabazi kandi nkomeje.
Yezu wanjye, nsabye imbabazi kandi nkomeje.

Yezu wanjye, kandi Mwami wanjye,
Ndagushimira, kandi ndagusingiza,
Uri Nyirimpuhwe, kandi ukamba hafi,
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.

Yezu wanjye, kandi Mwami wanjye;
Wowe sooko, Sooko y'imigisha;
Umpe umugisha, Kandi umvugurure;
Umpe ubuzima, ubuzima butazima.
Umpe ubuzima, ubuzima butazima.

Wowe wizuye, Ukaba uganje Ijabiro;
Roho wawe, arampore iruhande;
Ankundishe amagambo wavuze;
Njye nyazirikana, igihe cyose;
Roho wawe, arampore iruhande.

Yezu wanjye, kandi Mwami wanjye,
Ndagushimira, kandi ndagusingiza,
Uri Nyirimpuhwe, kandi ukamba hafi,
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.

Yezu wanjye, kandi Mwami wanjye;
Ibishuko n'ibigeragezo, ni byinshi cyaane;
Nanze shitani, n'ibyayo byose;
Umpe imbaraga, mbone kuyigaanza.
Umpe imbaraga, mbone kuyigaanza.

Yezu wanjye, kandi Mwami wanjye,
Ndagushimira, kandi ndagusingiza,
Uri Nyirimpuhwe, kandi ukamba hafi,
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.
Umpa amahoro, Amahoro y'Umutima.

音樂風格

Flute, Acoustic Guitar, Bass, Moderate (76-108 BPM), Country, Drums, Saxophone, Jazz, Male Vocals, Female Vocals, R&B, Romantic (Classical)